UMUCERI

Burya ni byiza kumenya ibyo  wunguye umubiri mu byo  uriye nk’ uko ari byiza ko umucuruzi amenya ibyo yungutse igihe yaranguye ngo atavaho  akagwa mu gihombo kitagaruzwa  ntabimenye!

Umuceri nk’ ikiribwa cyo mu bwoko bw’ ibinyampeke(cereal) gihingwa henshi kandi gikunzwe cyane n’ abantu b’ ingeri zose ku isi. Buri mwaka  umusaruro wacyo ku isi ugera kuri toni miliyoni 500. Iki kiribwa kikaba gikunze guhingwa cyane mu bihugu by’ uburasirazuba bw’ isi nk’ ubushinwa, ubuhinde, indoneziya, n’ ahandi…… Nk’ uko bigaragazwa n’  inzobore (specialist)  mu kubaga urwungano ngogozi (churirgie de l’ appareil digestif) Dr. George Pamplona Roger mu gitabo cye yise health food, yagaragaje ko umuceri ari kimwe mu biribwa byunganira abazahajwe n’ indwara y’ impiswi. Ibindi byunganira umurwayi w’ impiswi ni nka pomme ndetse na   yaourt.

Ibanga umuceri ufite mu kuvura impiswi

Umuceri worohera igogora (digestible), kandi ugasana akarandaryi (muqueuse) ko mu mara  kaba kangirijwe n’ uburwayi butera impiswi, bityo bikabuza amaraso gukomeza kuza ahari ikibazo (action astringente). Ikindi ni uko umuceri utagira ibyitwa gliadine(gluten) biboneka mu ngano bishobora gutuma umuntu uziriye arwara impiswi itewe na coeliaque.  Aha umurwayi akoresha amazi yawo akongeramo akunyu gake ndetse n’ ikiyiko cy’  umutobe w’ indimu.

Ibindi twunguka mu muceri

  • Utera imbaraga kuko mu magarama 100 uduha ingufu zingana na 1508 kJ
  • Uturinda indwara y’ umuvuduko w’ ikirenga izwi nka hypertention kuberako  ukennye ku umunyu   witwa 
  • Umuceri ugabanya urugimubu mu mubiri bitewe n’ ibikatsi ugira cyane cyane iyo utanyujijwe mu nganda ngo ukoborwe.
  • Wongerera umubiri imyunyungugu ikenewe ku rugero rwiza iyo umubiri wayitakarije mu burwayi bw’ impiswi.

 

 

Aho byavuye:

Santé par les aliments page 212

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *