Tyo shobora wubake urugo

Benshi baratandukanye, abandi babanye batishimiranye, dore baritana ba mwana: umwe
ati ni wowe Undi ati yabaye ari wowe utazi kubaka urugo. Mbese bari kurara bazicanye
bwacya bakazimya ngo rubanda batabaseka.
Impamvu rero ni ubushobozibuke bw’ imibonano (impuissance sexuel)
Ubu burwayi bwo Kudahaguruka kw’ igitsina cg kigahaguruka akanya gato kikagwa,
bwitwa “kubura ubushobozi bw’ imibonano ( impuissance sexuel)”. Bukaba nabwo
bwarabaye ‘kazarusenya’ mu ngo nyinshi kandi bukunze gufata igitsinagabo kuruta
igitsinagore.
Bukaba bukunze kwibasira abantu bakoresha cyane ibiyobyabwenge, inzoga zikaze,
itabi, cyangwa se ikawa nyinshi. Ikindi ni uko indwara z’ imitsi nka hypertention, kurwara
prostate, diabete, n’ umubyibuho w’ ikirenga nabyo bishobora gutera iki kibazo kuko
bibangamira urugendo rw’ amaraso mu ngingo z’ umubiri harimo n’ uru rugingo rukora
imibonano ruzwi nka pénis mu gifaransa. Nanone , intimba, kwitinya, guhangayika,
ndetse n’ imwe mu miti nabyo bishobora kuba intandaro.
Inama ku mirire yunganira imyanya myibarukiro n’ ubushobozi buke bw’
imibonano
Bitewe no kudasobanukirwa ko iyo turi ku meza, buri rugingo ruba rutegereje umwihariko
w’ ibyo rukeneye, izi ngingo z’ imyanya y’ imyororokere, zidufasha mu gikorwa cy’
imibonana, zijya zibura ibyo zikeneye zigasonza maze abatabizi bakirukira mu bapfumu,
Ntibarabukwe ko ku meza yabo ariho hababereye umutego!
Rero hakenewe:
Umunyu witwa ZINC ubuneka mu ngano, inzuzi, ubunyobwa, soyakuko niyo soka
y’ ubuzima, by’ imyororokere.
Vitamini A iboneka muri karoti, imboga, ndetse n’ umuhondo w’ igi.
Vitainini E iboneka mu bihwagari, ubunyobwa, soya, inyanya
Vitamini C iboneka mu mbuto ndetse no mu mboga ziribwaa zidatetse(salade).
Kwuyuhagira amazi akonje (ku bagabo).
Kureka inzoga, ibiyobyabwenge, itabi, ni kugabanya kunywa ikawa nyisnshi.
By’ umwihariko:
Hakenewe umutobe w’inzabibu(raisin) ikirahure 1 uvanze n’ igi 1 ribisi, rimwe mu
cyumweru ku mugabo wabuze ubushobozi.
Aho byavuye:
The Merck manual of diagnosis and therapy
Guide de la vie familial vol.1
Santé par les aliments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *