Kurya imbuto kenshi nk’ Imineke, imyembe: bitewe n’ uko imineke ikungahaye
ku munyungugu wa potasiyumu niyo mpamvu ufasha umutima wananiwe.
Kurya imboga kenshi kuko nazo zikungahaye ku munyungungu wa manyeziyumu
byongeye kandi zimwe mu mboga nka percile, cereli zifasha gusoka kw’ amazi
menshi mu mubiri anyuriye mu inkari.
Kurya ibinyamiteja kenshi (nibura 3 mu cyumweru): nk’ amashaza bitewe no kuba
afite umunyu muke wa sodiyumu
Ibindi wakora ngo bigufashe:
Kwirinda kunywa inzoga n’ itabi
Kugabanya umunyu uko bishoboka
Kugabanya kurya ibiryo bikomoka ku mafu anogerejwe
Kugabanya ibikomoka ku matungo
Kugabanya isukari mvaruganda kuko igabanya Vitamini B1 mu mutima
Kuruhuka bihagije
Kuzibukira ibintu byose byakongerera intimba
Aho byavuye:
Modern nutrition in health and diseases page 329
Health by nature volume 2 page 56, 57
Santé par les aliments page 64