Impamvu 8 zitera kwituma impatwe

Impatwe (constipation) ni ukunanirwa kwituma, bitewe no kuba umwanda ari muto kandi
wumye. Nanone impatwe igaragazwa no kwituma inshuro zidahagije ku munsi, ni
ukuvuga kwituma munsi y’ inshuro 2 cyangwa 3 ku munsi. Hari ubwo nanone
igaraganzwa no kuva kwituma ukumva utarangije. Impatwe iyo itavuwe ngo ikire,
ishoboro gutera umuntu gufatwa n’ indwara ya karizo benshi bazi nko: ‘kumurika
amagara’ (hemorrhoid). Nanone itera umubiri kuzuramo imyanda (intoxication) bikaba
aribyo ntandaro y’ indwara nyinshi.
Impamvu 8 zishobora gutera impatwe:
1) Hari impamvu zituruka ku burwayi nka diabete, indwara zo mu mara(irritable bowel
syndromes diseases) cyangwa kanseri y’ amara manini.
2) Impamvu zituruka ku mirire ikennye ku bikatsi(fibers), urugero nko kutarya
imboga, imbuto n’ ibinyampeke.
3) Gukunda kurya ibikomoka ku matungo nk’ inyama, amata, formage n’ ibindi…
4) Gukunda kurya ibinyampeke byanyujijwe mu nganda, nk’ akawunga, imigati y’
umweru, capati, amandazi, ndetse na shokora.
5) Ishobora guterwa no gutwita. Ibi bikaba ari ibisanzwe ku buzima bw’ umubyeyi
utwite n’ ubwo nayo itagomba kwirengagizwa!
6) Kudakora imyitozo ngorora mubiri, no gukunda kuryama kenshi.
7) Kutanywa amazi ahagije nabyo biri mu bitera kutituma. Aha biterwa n’ uko iyo
umuntu yagize inyota akabura amazi mu mu biri we, amara manini anyunyuza
amazi ari mu mwanda mu buryo bwo kwirwanaho ngo ushakire umubiri amazi,
nyuma rero umwanda ugasigara wumye utagira ikiwubobeza ngo umanuke.
8) Kugira ibihe bihindagurika byo kwituma no kwirengangiza ihamagara rikubwira
kujyayo.
Ubufasha bwihutirwa mu kuvura impatwe
Nubwo ari ingenzi kwihutira gukosora amwe mu makosa avuzwe haruguru, umuntu ufite
iki kibazo ashobora kwifashisha ibi bikurikira:
Kurya itunda rya pome kuva ku rubuto 1 kugera 3, bitewe n’ igihe amaze atituma,
byarushaho kugira umusaruro, igihe aririye yabanje kunywa mazi mbere ho
iminota 30. Izindi buto ni nk’ ibinyomoro, amapapyi, amacunga, imyembe, water
melon
Kurya imboga nibura 1/3 cy’ isahane igihe utariye imbuto. Cyane cyane iziribwa
ari mbisi.
Kunywa amazi nibura litiro 2 ku munsi.
Kugerageza gutoza amara kwituma ku masaha adahinduka. Ibi bigerwaho iyo
ugerageraza no kurya ku masaha adahinduka.
Aho byavuye:
The MERCK MANUAL of diagnosis and therapy page 73
Santé par les aliments page 196,198

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *