Igihaza

Igihaza abandi bakunda kwita umwungu, idegede, ndetse n’ andi mazina menshi bitewe
n’ ahantu. Ni kimwe mu biribwa by’ imbuto ziribwa zitetswe kikaba gikungahaye cyane ku
intungamubiri, vitamine ndetse n’ imyunyungugu. Kigira kilokalori 26 muri garama 100,
ibinyabisukari bingana na 5%, inyubakamubiri 2%, ibivumbikisho(lipids) 2%. Igihaza
kandi kikaba nta rugimbu(cholesterol) kigira.
Igihaza mu miterere yacyo, ibice byose bikigize(imbuto, ibibabi cyagwa ibisuusa,
indabyo,) biraribwa. Ikindi kandi kigira imbuto zitwa inzuzi zifitiye ubuzima imimaro
ikomeye. Byongeye kandi igihaza gitera guhaga!
Igihaza inshuti magara y’ imitsi n’ umutima
Igihaza n’ ubwo gisuzugurwa na benshi bitewe no kwibwira ko ari ikiribwa cy’ abakene,
gifite umumaro ukomeye wo gufasha abarwaye indwara z’ imitsi n’ umutima ahanini
ziterwa no kurya urugimbu (cholesterol) ruturuka ku nyamaswa, izi ndwara kandi
zigakunda kwibasira abantu bakize.
Dore imwe mu mimaro y’ igihaza:
Gifasha umutima gukora neza hifashishijwe umunyungugu witwa Magnesium
dusanga muri iki kiribwa ubusanzwe ugira uruhare runini mukugabanya ibibazo
bijyanye n’ indwara z’umutima.
Cyongerera umubiri ubudahangarwa(immunity) hifashishijwe zinc ndetse na
vitamini A iki kiribwa gifite. iyi zinke (zinc) iboneka mu gihaza ifasha mu gukora
uturemangingofatizo (cellules) tw’ umubiri ndetse ikanafasha mu gusinzira,
kumva uburyohe n’impumpuro.
Gifasha mu gufata neza umutima n’ umwijima kuko izi nzuzi ziba mu gihaza
zifasha inyama zo munda kuko zikungahaye ku bikatsi.
Gifasha mukugabanya ibiro kubera ko gifite kilokalori ziri ku rugero rwo hasi
cyane , amazi menshi ndetse n’ ibikatsi(Fibers).
Gifasha mu kurinda kanseri yo mu muhgo (oral cavity cancer) kuko gifite Vitamini
A ihagije bituma kigira ubushobozi bwo kurinda iyi kanseri.
Gifasha mu kuvura indwara nyinshi mu maraso(Diabetes) kuko izi nzuzi zifite
ubushobozi bwo kuringaniza isukari mu mubiri ndetse no kugabanya
intimba(stress).
Aho byavuye:
www.nutrition-and-you.com
santé par les aliments page 104

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *