Ese nunguka iki iyo ndiye umuceri ?

Burya ni byiza kumenya ibyo wunguye umubiri mu byo uriye nk’ uko ari byiza ko
umucuruzi amenya ibyo yungutse igihe yaranguye ngo atavaho akagwa mu gihombo
kitagaruzwa ntabimenye!
Umuceri nk’ ikiribwa cyo mu bwoko bw’ ibinyampeke(cereal) gihingwa henshi kandi
gikunzwe cyane n’ abantu b’ ingeri zose ku isi. Buri mwaka umusaruro wacyo ku isi ugera
kuri toni miliyoni 500. Iki kiribwa kikaba gikunze guhingwa cyane mu bihugu by’
uburasirazuba bw’ isi nk’ ubushinwa, ubuhinde, indoneziya, n’ ahandi…… Nk’ uko
bigaragazwa n’ inzobore (specialist) mu kubaga urwungano ngogozi (churirgie de l’
appareil digestif) Dr. George Pamplona Roger mu gitabo cye yise health food,
yagaragaje ko umuceri ari kimwe mu biribwa byunganira abazahajwe n’ indwara y’
impiswi. Ibindi byunganira umurwayi w’ impiswi ni nka pomme ndetse na yaourt.
Ibanga umuceri ufite mu kuvura impiswi
Umuceri worohera igogora (digestible), kandi ugasana akarandaryi (muqueuse) ko mu
mara kaba kangirijwe n’ uburwayi butera impiswi, bityo bikabuza amaraso gukomeza
kuza ahari ikibazo (action astringente). Ikindi ni uko umuceri utagira ibyitwa
gliadine(gluten) biboneka mu ngano bishobora gutuma umuntu uziriye arwara impiswi
itewe na coeliaque. Aha umurwayi akoresha amazi yawo akongeramo akunyu gake
ndetse n’ ikiyiko cy’ umutobe w’ indimu.
Ibindi twunguka mu muceri
Utera imbaraga kuko mu magarama 100 uduha ingufu zingana na 1508 kJ
Uturinda indwara y’ umuvuduko w’ ikirenga izwi nka hypertention kuberako
ukennye ku umunyu witwa sodiyumu.
Umuceri ugabanya urugimubu mu mubiri bitewe n’ ibikatsi ugira cyane cyane iyo
utanyujijwe mu nganda ngo ukoborwe.
Wongerera umubiri imyunyungugu ikenewe ku rugero rwiza iyo umubiri
wayitakarije mu burwayi bw’ impiswi.
Aho byavuye:
Santé par les aliments page 212

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *