KOKOMBURE

Kokombure ni urubuto rwera nk’ igihaza, rukaribwa nk’ imboga,  kandi  rukaribwa rutarashya kuko iyo ruhiye rukomera rugata amazi yarwo. Kokombure ishobora kureshya na santimetero 15 kugeza kuri 25 z’ uburebure, na santimetero 5 z’ ubugari.  Kuba kokombure igizwe n’ mazi  angana na  96% y’ biro byayo, bituma  mu  kurya kokombure imwe umuntu  aba ameze nk’ unyoye ikirahure cy’ amazi. Ni ukuvuga ko umuntu uriye amagarama 250 ya kokombure aba afashemo amagarama 240 y’ amazi.

Uretse kuba kokombure ari ikiribwa  kimara inzara, ni ikiribwa kinafitiye umumaro munini umubiri wacu mu kuwuvura indwara. Uku kuvura indwara kokombure ifite, ahanini bituruka ku kuba ifite imyunyungugu igabanya ubusharire mu mubiri (alicanisant) nka K (Potasiyumu), Ca(kalisiyumu), na Mg (Manyeziyumu) ndetse n’ izindi nkingira mubiri nka pinoresinol, lariciresinol n’ ibindi…..

Dore imwe mu mikorere ya kokombure ituma igira ubushobozi bwo kuvura indwara:

  • Kugabanya ubusharire mu maraso buterwa no kurya ibyo kurya bituruka ku matungo.
  • Gusukura umubiri ikanyuza imyanda mu ruhu ndetse no mu nkari.
  • Yihutisha gukorwa kw’ inkari no kuzisohora.
  • Itera kwituma neza bitewe no kuba ahanini igizwe n’ amazi, ikaba inafite ibikatsi biyonga.
  • kubobeza uruhu,no gufata neza inzara n’ umusatsi bitewe n’uko ifite S(sufure).

Zimwe mu ndwara kokombure idufasha kuvura:

  • Indwara z’ uruhu nka Eczémas, dermatoses, psoriasis. Kokombure kandi nanone ishobora gufasha uruhu rwangiritse bitewe no kubaburwa n’ imirasire y’ izuba ariko aha igakoreshwa mu kuyishyira inyuma ku ruhu.
  • Indwara yo kwituma impatwe(constipation). Aha biterwa n’ uko kokombure itera imbaraga amara mato n’amanini.
  • Indwara zo mu nteranyirizo z’ ingingo nka goute, aha ahanini kokombure ibiterwa n’ uko ifite ya myunyungugu igabanya ubusharire mu maraso.
  • Umubyibuho w’ikirenga. Kuko ifite ibivumbikisho bike ikanarinda inzara, ibi bituma kokombure igabanya umubyibuho.
  • Diabete. Kokombure ifasha abarwaye indwara y’ isukari nyinshi mu maraso(diabete). Bitewe n’ uko ikennye ku isuka ariko ikaba ifite andi ma vitamin nka A, B1, C, E. bituma igira uruhare mu kugabanya isukari mu maraso.
  • Kugabanya umunaniro w’ ikerenga no kurinda kanseri cyane cyane iy’ ibere, na porositate.

 Uburyo ikoreshwa:

  • Kokombure ishobora kuribwa ari mbisi nka salade igihe ishyizwemo amavuta  ndetse n’ indimu, kimwe n’ uko yavangwa n’ izinzi mboga zikora salade.
  • Ishobora gutekwa nk’ izindi mboga zisazwe

Aho byavuye:

  1. Santé par les aliments page 324
  2. Diabetes prevention and treatment page 79

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *