Aho kurwara goute narya poireaux!

Goute ni indwara yo kugira utubuye twirundira aho igupfa rihurira n’ irindi, ni ukuvuga mu
mano, mu mavi ndetse no mu bujana. Utu tubuye twirema ari uko mu maraso harimo
aside irike (acide urique) nyinshi. Iyi ndwara ikunda kwibasira abantu barya inyama
nyishi, ariko cyane abagabo ndetse n’ abadamu bageze igihe cyo gucura ni ukuvuga
barengeje imyaka 45.
Burya ntakabura imvano: Inyama nyinshi + Inzoga nyinshi = Goute!
Uku kwiyongera mu maraso kw’ iyi acide(hyperuricemia) ari nayo itera utu tubuye,
biterwa:
Kurya inyama nyinshi kuko protein zazo zifite purine nyinshi, kandi iyi purine
ikaba ariyo itanga iyi acide urique.
kuba impyiko zitari kuyisohora kuburyo buhagije, bitewe no kunywa inzoga.
Ibimenyetso by’ indwara ya goute:
Kubyimba, no kuribwa amano, amavi, no mu bujana,
Guhishira, gutukura cyangwa gushashagirana amano by’ umwihariko ino rinini.
Umutima utera buhoro
Umuriro
Guta ubwenge
Kudahina no kugorama kw’amano
Poireau nk’ ikiribwa kirinda kandi kikanavura goute!
Iki kiribwa cyo mu mwoko bw’ibitunguru kizwi nka poireau gifite ubushobozi Imana
yagihaye bwo gusohora acide urique mu nkari igihe yabaye nyinshi mu mubiiri bitewe n’
uko gituma habaho kwihagarika (action diurétique). Ibindi biribwa bikora nkacyo ni
cereli , water melon, auberigine, intoryi.
Iyi ndwara mbaye nyifite, nafata poireau nkazikatira mu kirahure 1 zikuzuramo,
maze nkaziteka muri litiro y’ amazi, iminota 5 nta munyu urimo. Nkanywaho (uwo
mutobe) ikirahure 1 mu gitondo na saa sita ikindi, na nimugoroba mbere yo kurya.
Nkajya mbikora 2 mu nyumweru nsimbutse iminsi 2, maze nkahagarika inyama n’
inzoga. Bidatinze nakira!!
Aho byavuye:
Santé par les aliments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *